Igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, iminsi iregereje. Hitezwe imikino irimo ihangana rikomeye, gutungurana, ndetse n’ibihe bidasanzwe ku bafana. Ariko se ni inde uhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa?
Tugendeye ku basesenguzi, ndetse n’icyo imibare igaragaza.?
Urutonde rw’amakipe azitabira iri rushanwa ntiruramenyekana rwose, kuko imyanya itandatu iracyari guhatanirwa mu mikino ya kamarampaka.
Icyakora, mu isesengura kuri aya makipe azahatanira igikombe cy’isi cyo ku wa 19 z’ukwa karindwi, Ubudage, Espagne n’Ububiligi ni byo bihugu bifite amatsinda yoroshye kurusha ayandi muri iki gikombe cy’isi cya 2026, hafatiwe ku rutonde rwa FIFA rw’ibihugu bizitabira.
Ubuholandi n’u Budage byo bizahura n’ibihugu birushijeho gukomera.
Mudasobwa yihariye ya kompanyi ya Opta yashyize aya makipe atatu y’i Burayi mu y’ahabwa amahirwe, Espagne ni yo iri imbere na 17%, Ubufaransa 14.1%, naho u Bwongereza bukagira 11.8%.
Duhereye ku bihugu by’Iburayi, abakora ubucuruzi bwo gutega ku mikino babona u Bwongereza buzigaragaza mu mikino yo muri iyi mpeshyi, aho benshi babushyira ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Espagne.
Espagne iherutse kwegukana igikombe cy’uburayi, na yo iri mu makipe yo kwitega.
Umukinnyi wa Espagne ariko unakinira ikipe ya Barcelona Lamine Yamal, ni umwe mu bakinnyi beza isi ifite, akaba ari na we wafashije iyi kipe gutsinda ubwongereza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’i Burayi.
Ubufaransa, bwanageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo muri Qatar cya 2022, na bwo ni imwe mu makipe yo kwitega muri iri rushanwa.
Ku rundi ruhande, igihugu cya Brazil nticyagize urugendo rworoshye: kiri ku mwanya wa gatanu muri Amerika y’Epfo, Abanya-Brazil batsinzwe imikino 6 muri 18.
Ibi ntibyabujije abakora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe kubashyira ku mwanya wa kane mu bafite amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi, nubwo Opta yo yabashyize ku mwanya wa karindwi.
Argentina, ifite igikombe cy’isi giherutse, yagaragaje imbaraga nyinshi mu mikino yo gushaka itike mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, aho yarangije iri imbere n’amanota icyenda inyuma ya Ecuador.
Icyizere cyo kubona itike ku ma kipe yo muri Asia, cyari ku gihugu cy’u Buyapani, bwatsinzwe umukino umwe gusa mu rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri amerika.
Maroc nk’ikipe yatunguye benshi mu gikombe cy’isi giheruka ikagera muri 1/2 cy’irushanwa mu mateka, nayo yatsinze imikino umunani yose mu rugendo rwo gushaka itike ku mugabane wa Afurika, ishobora kuzatanga akazi ku makipe akomeye.
Urutonde rw’uko amatsinda azaba ahagaze mu gikombe cy’isi cya 2026
Itsinda A: Mexico, Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo n’indi izava hagati ya Denmark, Macedonia na Repubulika ya Czech.
Itsinda B: Canada, Qatar, u Busuwisi n’indi izava hagati ya Wales, Ireland y’Amajyaruguru, u Butaliyani na Bosnia-Herzegovina.
Itsinda C: Brazil, Moroc, Haiti, Scotland.
Itsinda D: USA, Paraguay, Australia n’indi izava hagati ya Turukiya, Romania, Slovakia na Kosovo.
Itsinda E: U Budage, Curacao, Cote d’Ivoire, Ecuador.
Itsinda F: U Buholandi, u Buyapani, Tunisia n’indi izava hagati ya Ukraine, Sweden na Albania.
Itsinda G: U Bubiligi, Misiri, Ireland, New Zealand.
Itsinda H: Espagne, Cape Verde, Arabia Soudite, Uruguay.
Itsinda I: U Bufaransa, Senegal, Norvge, indi ni hagati ya Iraq Bolivia/Suriname.
Itsinda J: Argentina, Algeria, Austria, Yorodaniya.
Itsinda K: Portugal, Uzbekistan, Colombia n’indi izava hagati ya DR Congo, Jamaica na New Caledonia.
Itsinda L: U Bwongereza, Croatia, Ghana, Panama.

