Muri iki gihe Minisiteri ya siporo ya Iran yabujije amakipe y’igihugu n’abakinnyi bayo kwitabira amarushanwa abera mu bihugu “by’abanzi”, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta ya Iran. Ni mugihe yakinnye umukino wa gicuti na Nigeria irawutakaza.
Iyo minisiteri yavuze ko “kuba amakipe y’igihugu n’amakipe asanzwe ajya mu bihugu bifatwa nk’iby’abanzi kandi bidashobora kurinda umutekano w’abakinnyi n’abagize amakipe ya Iran bibujijwe kugeza igihe hazatangarizwa ibitandukanye n’ibyo.”
Iryo tegeko rishobora kugira ingaruka ku Gikombe cy’Isi cya FIFA giteganyijwe kuba muri iyi mpeshyi muri Mexique, Canada, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imikino ya Iran yo mu matsinda iteganyijwe kubera i Los Angeles na Seattle.
Iran yamaze gusaba ku mugaragaro ko imikino yayo yagombaga kubera muri Amerika yimurirwa muri Mexique, icyifuzo Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yavuze ko ashobora kwakira.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Trump yavuze ko Iran yemerewe kwitabira irushanwa ariko yongeraho ati: “Ntabwo numva bikwiye ko bajyayo, ku bw’ubuzima n’umutekano wabo.”
Mu kwitegura irushanwa ry’igikombe cy’isi, ikipe ya Iran yakinnye umukino wa gicuti na Nigeria itsindwa ibitego 2 – 1.

