Austin na Kibonke bagezweho!! Menya abahanzi Nyarwanda bafite Utubari na Resitora

Iyo bari mu biganiro ni kenshi abahanzi cyangwa ibindi byamamare babazwa ibyo bakunze kuba bahugiyemo mugihe batari mu kazi ka muzika cyangwa ibitaramo.

Usanga abahanzi benshi bajya mu kandi kazi gafitanye isano n’ubucuruzi bw’umuziki, aho bashinga ama Studio cyangwa bagakora inzu zifasha abandi bahanzi bakiri bashya mu muziki.

Kuri ubu bamwe basigaye bajya mu bushabitsi butandukanye n’umuziki. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bahanzi Nyarwanda binjiye mu bucuruzi bw’inzoga hamwe nibyo kurya.

Gusa aho usanga hataramiye ibyamamare byinshi ku mugoroba ni kwa Uncle Austin, kicukiro hamwe no kwa Clapton Kibonke i Nyamirambo. Muri make niho hagezweho ku byamamare.

Uncle Austin

Biragoye ko waba ubarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro ukaba utarajya gukorera akagoroba, uganira n’ibindi byamamare ku kabari na restora by’umuhanzi Austin. Iyi Restora iri mu zigezweho muri Kigali iherereye mu karere ka Kicukiro.

Imbere muri Resitora ya Austin


Danny Vumbi

Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakoze imirimo myinshi kandi itandukanye, kuva ku kuba Gitifu, umwarimu n’ibindi ubu ni umwe mu bafite akabari kandi gakomeye.

Ku icyamamare ukagira n’akabari bihita byorohera abantu kuhamenya byihuse. Ugeze i Nyamirambo ukabaza uti “Mwandangiye ku kabari ka Danny Vumbi” bahita bakubwira ko ari haruguru ya Kigali Pele Stadium ku kabari kitwa L’hacyienda.

Akabari ka Danny Vumbi karakunzwe i Nyamirambo

Kibonke Clapton

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Clapton Kibonke kuri ubu nawe ni umwe mu byamamare bifite akabari na Resitora bigezweho mu mu mujyi wa Kigali dore ko yamaze no gufungura ishami rishya mu karere ka Bugesera i Nyamata.

Ckyc Lounge niryo zina rya resitora ye. Ushaka guhura n’ibyamamare naho niho hantu wajya kuko usanga benshi ariho bajya gufatira ifunguro bakina na Billard nkuko bigenda kwa Austin.

Resitora ya Kibonke Clapton i Nyamirambo

Riderman

Uretse kuba yarashinze Ibisumizi akaba anagira moto zitandukanye mu mujyi wa Kigali, uyu muhanzi w’umuraperi ni umwe mu bafite nabo akabari.

Akabari ka Riderman gaherereye mu mujyi wa Kigali i Gikondo n’ubundi mu gipangu gikoreramo Studio y’Ibisumizi.

Akabari ka Riderman kari i Gikondo ahakorera Studio y’Ibisumizi

Jay C

Umuhanzi w’umuraperi Jay C uretse gukora umuziki abivanga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abivanga no gucuruza inzoga hamwe n’ibiryo.

Akabari ke gaherereye i Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege.

Jay C ni umwe mu bahanzi bamaranye akabari igihe kinini


DJ Bissosso
Dj Bissosso uretse kuba abantu bamubona avanga imiziki mu bitaramo no kuri Televiziyo ubusanzwe nawe ni umucuruzi mu bintu bitandukanye.

Havuyemo kuba agira ibyuma bikodeshwa mu bitaramo uyu mugabo yashinze n’akabari gakomeye gaherereye mu karere ka Kicukiro mu nyubako y’isoko hejuru.

Dj Bissosso yabanje kugira akabari muri Kimisagara, ubu agashya kari Kicukiro

King James

King James ni umwe mu bahanzi bintanga rugero mu gushabika mu bucuruzi butandukanye nyuma y’umuziki. Muri byinshi yagiye akora harimo gushinga uruganda, gushora mu bahanzi n’ibindi,

Uretse ibi uyu muhanzi afite iduka (alimentation) rikomeye ricuruzwa ibinyobwa hamwe n’ibiribwa riherereye i Nyamirambo.

Alimentation ya King James iri mu zifite izina muri Nyamirambo

Hari abo dushobora kuba twibagiwe kuri uru rutonde ariko hari uwo wibuka waduha izina rye binyuze ahatangirwa ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *