Filimi ’Beauty in Black’ yakunzwe na benshi igihe gushyirwaho akadomo

Igice gishya cya filimi ‘Beauty in Black’ ari na cyo kizaba kiyishyiraho akadomo kizajya hanze muri Werurwe 2026.

Iki gice kizaba ari Season 2, Part 2 kikazagaragaramo abakinnyi bakunzwe muri iyi filimi barimo Taylor Polidore Williams ukina ari Kimmie ari na we cyane ishingiyeho, kikazajya hanze ku wa 19 Werurwe 2026.

Kuva yajya hanze mu 2024, iyi filimi yasamiwe hejuru ndetse imara ibyumweru birindwi iri mu 10 za mbere kuri Netflix. Mu cyumweru cya kabiri igiye hanze yahise iza imbere mu kurebwa cyane mu bihugu 28.

Igice cya mbere [part 1] cya season 1 kandi cyarebwe mu bihugu birenga 14 mu cyumweru cya kabiri kigiye hanze.

Beauty in Black yahanzwe, yandikwa ndetse inayoborwa na Tyler Perry umaze kubaka izina muri sinema muri Amerika. Iyi filimi igaruka ku nkuru y’abagore babiri baba basa nk’abahanganye ariko buri wese afite ubuzima butandukanye n’ubw’undi.

Mu gihe Kimmie (Taylor Polidore Williams) aba agerageza gushakisha ubuzima nyuma yo kwirukanwa na nyina mu rugo Mallory Bellarie (Crystle Stewart) aba afite ubushabitsi bwamuhiriye gusa baza kwisanga bahanganye kubera ko Mallory aba ari umukazana mu rugo uyu mukobwa aza kwisangamo agahabwa imitungo na Horace Bellarie uba arwaye indwara idakira yenda kumwambura ubuzima kandi adashaka kuyiraga abana be cyangwa abandi bafitanye isano.

Kimmie uba warigeze kuba indaya yisanga ari umuherwe umeze neza muri uyu muryango uba ufite ‘brand’ yita ku gukora ibirungo by’ubwiza.

Beauty in Black kandi igaragaramo abandi bakinnyi nka Amber Reign Smith, Xavier Smalls, Ricco Ross, Julian Horton, Steven G. Norfleet, Richard Lawson, Terrell Carter, Bryan Tanaka, Charles Malik Whitfield na Debbi Morgan. Bailey Tippen, Randall J. Bacon, Greg Clarkson, Ace Small, George Middlebrook, Kajanee Smith, Ann Marie Gideon, Brandon Rush na Larry Herring bazamo atari abakinnyi bahoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *