Umuhanzi Yampano umaze iminsi mike ku butaka bw’Uburayi yagaragaje ibimenyetso by’Agahinda gakabije ko mu Mutima ( Depression).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yanditse amagambo ateye ubwoba ndetse arimo amaganya menshi, agahinda gakabije no kwicuza ku byo yakoze, ikizere yagiriye abantu batagikwiye, bikamuviramo ku muhemukira no kumuta mu mazi abira.
Mu magambo arimo amarira menshi n’agahinda mu mutima Yampano yagize Ati “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira. Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru.”
Aya magambo Yampano ya yavuze nyuma yo kugera mu gihugu cy’Ububiligi (Belgique) aho kugeza ubu hataramenyekana icyamujyanye cyangwa se icyo yagiye gukora.
Kugenda kwa Yampano bibaye nyuma yuko umwe mu baburana icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano n’Umukunzi we, asabye urukiko ko Yampano nawe yakuri kiranwa n’Ubutabera kuko ariwe Nyirabayazana. Kuko yifashe amashusho akayabika kuri imeli (E-mail) abizi neza ko hari abandi bantu barenze umwe bayifite.

