Umunyarwenya ukomeye ku isi Kevin Hart yatatse u Rwanda mu bijyanye n’isuku hamwe n’umutekano mu mukino yise ‘Acting my age’ yashyize ku rubuga rwa Netflix.
Muri uyu mukino wasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2025, Kevin Hart yafashemo iminota 13 yo kuvuga ibyiza by’u Rwanda, ahamya ko yatunguwe n’uko yarusanze agereranyije n’uko Abanyamerika basuzugura Afurika.
Abinyujije muri uyu mukino, Kevin Hart yasangije abarebye ikiganiro cye uko uruzinduko yagiriye i Kigali rwamuhinduriye imitekerereze.
Ubwo yakomozaga ku isuku yasanze mu rw’imisozi igihumbi, Kevin Hart yagize ati “Nkigera mu Rwanda nabonye ari kimwe mu bihugu bifite isuku yo ku rwego rwo hejuru ntigeze mbona ahandi.”
Kevin Hart yavuze ko yagerageje kwitegereza abura n’akantu gato k’umwanda ku mihanda yo mu Rwanda, ariko kandi ashimangira ko kimwe mu bintu byamukoze ku mutima cyane ari igikorwa cy’Umuganda.
Ubwo yasobanuraga uko yakiriye umuganda, Kevin Hart yavuze ko “ari ikintu kidasanzwe gishimangira ubumwe bw’igihugu.
”Aha yanabikozeho urwenya ahamya ko mu bihugu bikomeye birimo na Amerika bidashoboka kubona abaturage babasha kumvikana kuri gahunda nk’iyo.”
Ikindi Kevin Hart yashimye mu Rwanda ni umutekano n’ituze yahasanze, yemeza ko yari abonye ahantu atemberera akaharuhukira by’ukuri.
Ati “Igihe uri mu Rwanda wumva ibintu byose bitekanye kandi biteguye neza ku buryo wibaza impamvu ibindi bihugu bidashobora kugera kuri uru rwego.”
Uyu munyarwenya yaboneyeho umwanya wo gukebura abo mu Burengerazuba bw’Isi bagifite imyumvire iciriritse kuri Afurika, asobanura ko na we ubwe byamusabye gusura u Rwanda agasanga bitandukanye n’uko yatekerezaga uyu mugabane.
Kevin Hart n’umuryango bagiriye uruzinduko u Rwanda muri Nyakanga 2023, basura Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi ziboneka hake mu Isi, Pariki y’Akagera ndetse banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kevin Hart n’umuryango basuye inzu ihanga imideri ya Haute Baso, bahaha ibikoresho birimo imyambaro bikorerwa mu Rwanda.


