Undi muntu yatawe muri yombi!! Abasakaje amashusho ya Yampano bashobora gukatirwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi undi musore ukekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano arikumwe n’umukunzi we Uwineza Diane.

Uretse ibyo kandi batangaje ko dosiye yabo yagejejwe mu Bushinjacyaha. Ibi bikaba ari mu rwego rwo gukomeza iperereza no gukurikirana ababigizemo uruhare bose.

Kugeza ubu abakurikiranyweho gusakaza ayo mashusho ni Kalisa John uzwi nka K John wafunzwe tariki ya 14 Ugushyingo 2025, na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafunzwe tariki ya 11 Ugushyingo 2025 wari usanzwe akorana n’uyu muhanzi bya hafi.

RIB yatangaje ko yataye muri yombi undi musore witwa Ishimwe François Savio, ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo asangize abandi amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.

Ku bijyanye no gusakaza amashusho y’urukozasoni iyo umuntu abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3,000,000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *