Solange Tuyishime Keita ufite inkomoko mu Rwanda, ahatanye muri Miss Universe 2025, aho yanabaye Umunyarwanda wa mbere uhatanye muri iri rushanwa ry’ubwiza rikomeye cyane ku Isi.
Solange Tuyishime Keita uri mu kigero cy’imyaka 44 ari guhatana n’abahagarariye ibihugu birenga 130 mu irushanwa riri kuba ku nshuro ya 74 rya Miss Universe mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand, guhera ku wa 1 kugeza 21 Ugushyingo 2025 aho hazamenyekana uwahize abandi.
Tuyishime Keita asanzwe ari Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe washinze Elevate International, umuryango ugamije gufasha abagore kwitinyuka bakajya mu buyobozi no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.
Uretse ibyo, ni Ambasaderi wa UNICEF Canada, aho ashinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana ku Isi hose.
Uyu mugore w’abana batatu yitabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo na Miss Universe Canada 2025, aho yakoresheje urubuga rwe mu kwamamaza ubutumwa bw’uburinganire, kuzamura abagore no kwihangana.
Mu 2023, Tuyishime yahawe Ishimwe ry’Ikirenga rya “Order of Ottawa”, aho Meya Mark Sutcliffe yamushimiye nk’umugore ushobora kubona icyiza n’icyizere mu bihe bikomeye cyane.
Igiciro cyo guhabwa uburenganzira bwo kwitabira Miss Universe ku gihugu, giterwa n’ibintu byinshi birimo ubunini bw’isoko ryacyo, uburyo irushanwa rikorwa muri icyo gihugu, imiterere y’amasezerano n’uko abashaka kwitabira baganiriye n’Ikigo cya Miss Universe Organization (MUO).
Kugira ngo umuntu yitabiriye bishobora kunyura ku bayobozi ba Miss Universe mu gihugu akomokamo. Bivugwa ko uburenganzira bwo gutegura irushanwa rya Miss Universe bushobora gutwara hagati ya 100.000$ na 400.000$ buri mwaka ku gihugu.
Hari andi makuru avuga ko abakomoka mu bihugu bito nk’u Rwanda bashobora gutanga hafi 10.000$ buri mwaka kugira ngo babone ubwo burenganzira kwitabira. ari nabyo uyu mugore yakoresheje.




