Ibyo wamenya kuri ‘EP’ ya Yampano yise ‘Inkanda’

Umuhanzi Florien Uworizagwira uzwi ku izina rya Yampano yateguje ‘EP’ nshya yise ‘Inkanda Vibe’ iriho indirimbo enye zirimo iyitwa Rahabu, Rasita, Imirenge na Umutima we.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Yampano yavuze ko iyi EP [Extended Play] yayise ‘Inkanda Vibe’ kubera ko ari indirimbo zihuza ‘Ikinimba, Amapiyano na Afro beat.

Ati “Inkanda Vibe rero ni uruhurirane rw’ingoma irimo umuco w’iwacu. Buriya iyo hivanzemo ikinimba biba byamaze kuza Iwacu.

Yampano abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasobanuriye abantu impamvu y’izina Inkanda ndetse na bumwe mu busobanuro bw’izi ndirimbo ziriho.
Ati “Inkanda bisobanura ingoma – ingoma gakondo y’u Rwanda ikoreshwa mu birori, imbyino, n’ibitaramo ndangamuco. Ni ikimenyetso cy’ingufu no kwishimira mu muco wu Rwanda.”

Akomeza avuga ko “Rimwe na rimwe, abantu bakoresha ‘Inkanda’ bashaka kuvuga imbaraga – nk’ikintu gitwara imbaraga zikomeye,”

One thought on “Ibyo wamenya kuri ‘EP’ ya Yampano yise ‘Inkanda’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *