Ibyo wamenya kuri filime ‘Iyo mbimenya’ ikubiyemo amasomo areba urubyiruko

Filime y’uruhererekane yitwa ‘Iyo mbimenya’ yakozwe n’umukobwa witwa Umutoni Alice Wanny, yatangaje ko yayikoze ishingiye ku buzima bwo mu miryango aho usanga habamo ubuzima bugoye bubatandukanya ugasanga bamwe ku byakira birabagoye.

Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Wanny mu muziki avuga ko ubu yinjiye no mu bintu byo gukora amafilime kuko yakuze nabyo abikunda.

Iyi filime nshya ahereyeho bwa mbere yayise ‘Iyo mbimenya’, avuga ko ari inkuru mpamo (Ibyabayeho) ku mukobwa w’inshuti ye.

Ati “Ni filime ivuga ku buzima bw’umukobwa w’inshuti yanjye, yambwiye inkuru ye numva iteye agahinda biba ngombwa ko nyikoramo iyo filime.”

Inkuru y’iyi filime ishingiye ku muryango w’abana babiri b’abakobwa baba barerwa n’umubyeyi umwe ariko ubuzima bugoye cyane. Umukuru ari nawe ukina yitwa Wanny aza gufata umwanzuro wo kujya gushakisha ubuzima akajya kuba umukozi wo mu rugo.

Ati “Mu kugera muri urwo rugo ahurirayo n’ibibazo byinshi, kuko aba atotezwa cyane gusa akarwana no kwihanganira ibyo bigeragezo.”

Avuga ko iyi filime ye izatanga amasomo atandukanye mu rubyiruko harimo nko kudasuzugura akazi akari ko kose no kwishakamo ibisubizo mugihe ubuzima bwagoranye.

    Iyi filime igaragaramo amwe mu masura amenyerewe muri sinema Nyarwanda nka ‘Sharif, Queen, Sheilla bazwi mu yitwa Ibanga’ n’abandi.

      Wanny wateguye iyi filime akaba n’umukinnyi w’imena
      Ni filime igaragaramo amasura amenyerewe muri sinema Nyarwanda

      One thought on “Ibyo wamenya kuri filime ‘Iyo mbimenya’ ikubiyemo amasomo areba urubyiruko

      Leave a Reply

      Your email address will not be published. Required fields are marked *