Sosiyete ya OpenAI yashyize hanze porogaramu ifasha gufungura no gukoresha imbuga za interineti ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘AI’ yitwa ‘ChatGPT Atlas’, mu rwego rwo guhatana na Google Chrome, isanzwe ikoreshwa cyane muri ubu buryo.
Iyi porogaramu ntikoresha uburyo busanzwe bukoreshwa ku zindi bwa ‘address bar’ ahubwo yo yubakiye kuri ChatGPT.
Iyo uyigunfuye, ubona aho wandika ikibazo cyane, ikifashisha ubushobozi bwayo mu gushaka amakuru hirya no hino, ikagusubiza mu nyandiko imwe, aho haba hagaragazwa inkomoko ya buri kintu cyose kiri mu gisubizo wahawe.
Kugeza ubu, iyi porogaramu iri kuboneka kuri mudasobwa za Apple zikoresha macOS gusa. Intego ya OpenAI kuri Atlas ni ugushaka uburyo bushya bwo kwinjiza amafaranga ku ishoramari ryayo mu ikoranabuhanga rya AI ndetse no gukurura abarikoresha benshi.
Bumwe mu buryo bw’iyi porogaramu nshya ni ubwa ‘Agent Mode’ bushoboza abantu gukoresha ChatGPT mu gushakisha amakuru. Buboneka gusa ku bakoresha ChatGPT yishyuwe.
Ubu buryo bwisanisha n’uko ubukoresha akoresha imbuga za internet, bikamworohereza kubona amakuru mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
OpenAI kandi iri kubaka ubufatanye n’imbuga zitandukanye nka Etsy, Shopify, Expedia, na Booking.com kugira ngo ikomeze kwagura ibikorwa byayo.
Mu minsi ishize Sam Altman uyobora OpenAI yatangaje ko ubu ChatGPT ifite abayikoresha bagera kuri miliyoni 800 buri cyumweru, bavuye kuri miliyoni 400 muri Gashyantare uyu mwaka.
Ubu haracyari kwibazwa niba iyi Atlas izabasha guhangana na Chrome cyangwa Microsoft Edge, cyane ko na zo hari uburyo bumwe na bumwe zifite bukoresha AI.

