Carlos Ray Norris yavukiye i Oklahoma mu 1940, ajya mu gisirikare kirwanira mu kirere cya Amerika atarageza imyaka 20.
Ubwo yari mu butumwa bw’ingabo muri Korea y’Epfo, Norris ni ho yatangiriye kwitoza imikino njyarugamba.
Yaje kugera ku mukandara w’umukara ndetse atwara amarushanwa atandukanye ya Karate mu myaka ya za 1960.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1970 nibwo yatangiye gukina filimi za ‘action’ nyuma yo guhura n’icyamamare Bruce Lee bakinanye muri filimi yakunzwe mu myaka yashize ya Way Of The Dragon(1972).
Umva ikiganiro cyose ku murongo wacu wa Youtube.

