Shakira akomeje kunenga icyemezo cya Trump ku bimukira

Umuhanzikazi w’icyamamare, Shakira, yagaragaje impungenge ku buzima bushaririye abimukira babayemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze ko kubaho mu bwoba buhoraho byabaye nk’ihame ku bantu benshi bafite inkomoko mu mahanga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye BBC, aho yavuze ko umwuka mubi ufitwe na bamwe mu bayobozi n’inzego z’umutekano muri Amerika wagiye ugera ku muryango mugari w’abimukira.

Yakomeje ati “Ubuzima nk’ubwo abimukira babayemo si ubuzima. Ni ukwihisha, kubaho mu bwoba buhoraho ni ibintu bibabaje cyane”.

Uyu muhanzikazi ufite inkomoko muri Colombie, yavuze ko atigeze yibagirwa aho yaturutse.

Shakira kandi yananze ibikorwa by’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika rumaze iminsi ruhiga abimukira i Los Angeles.

Yagize ati “Igihugu gishobora guhindura politiki yacyo ku bimukira, ariko ntigishobora kwambura abantu agaciro. Icy’ingenzi ni ukwitwara mu buryo bwubaha ubuzima n’uburenganzira bwa muntu.”

Ibi abitangaje nyuma y’aho mu ntangiriro za Kamena 2025, habaye imyigaragambyo i Los Angeles nyuma y’uko htangiye umukwabo wo guhiga abimukira badafite ibyangombwa, bikozwe ku mabwiriza ya Perezida Trump, washakaga gushyira mu bikorwa gahunda yo kwirukana abantu miliyoni buri mwaka.

Si ubwa mbere Shakira yakomoza ku bibazo by’abimukira, kuko ubwo yatwaraga igihembo mu birori bya Grammy Awards 2025, yagituye abimukira ndetse akababwira ati “Murakundwa, mufite agaciro, kandi sinzabatererana na rimwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *