Israel Mbonyi arabanza Tanzania mbere yo kuzuza BK Arena

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana Israel Mbonyi yateguje abaturajye bo mu gihugu cya Tanzania ko azataramana nabo mu mpera z’umwaka wa 2025.

Umuhanzi Israel Mbonyi uheruka gushyira umuzingo (Album) nshya hanze yateguje abaturajye bo mu gihugu cya Tanzania ko bidatinze azagaruka gutaramana nabo mu mpera z’umwaka i Taliki ya 06 Ukuboza 2025.

Uyu muhanzi azajya gutaramira mu gihugu cya Tanzania mbere yo gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo ngaruka mwaka kitiriwe (ICYAMBU) kizaba ku nshuro ya kane (Season 4). kuwa 25 Ukuboza 2025 muri BK Aren guhera i saa cyenda n’igice (15:30′).

Igitaramo Icyambu kitabirwa n’abantu benshi bingeri zitandukanye higanjemo Urubyiruko, ndetse benshi mu bitabira iki gitaramo bemeza ko hari byinshi bihinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi kubera Ivugabutumwa riberamo, risana imitima ya buri wese cyane ko hari n’abakira indwara ndetse n’ibikomere byo mu mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *