Ishyirahamwe ry’imbeba ntirizigira injangwe – Riderman

Umuhanzi w’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman mu muziki yarikoroje ku rubuga rwa X ubwo yandikaga amagambo akavugisha benshi mu bamukurikirana.

Riderman usanzwe uzwiho ubusizi n’imyandikire izimike mu muziki we yanditse kuri urwo rubuga rwe agira ati ” Niba bishyira hamwe ngo bakurwanye, urakomeye. Komeza wiyubake. Ishyirahamwe ry’imbeba ntirizigira injangwe”

Abakunzi ba Riderman bamukurikira kuri X bagiye batanga ubutumwa kuri ayo magambo bamwereka ko bamuri inyuma.

Uwitwa Bizimana Zablon yagize ati “Umusaza igisumizi, ikizakubwira ko urenze n’igihe uzabona abanzi benshi. Abagukunda turahari.”

Nyuma y’ibi Riderman ni umwe mu bahanzi bazagaragara mu bitaramo bya Iwacu na Muzika bizenguruka igihugu cy’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *