Bategereje ingurane nk’abategereje kujya mu ijuru

Mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza, bamwe mu baturage baratakambira leta
basaba gusubizwa cyangwa guhabwa ingurane y’ubutaka bakuwemo mu myaka 10 ishize
Ubwo babwirwaga ko buzagirwa pariki y’inyamaswa, ariko amaso agahera mu kirere kuburyo
bifuza ko babusubizwa ngo babubyaze umusaruro bityo biteze imbere .

Aba baturage basaga 300 bo mu kagali ka Rwotso bavuga ko bimuwe n’ubuyobozi
bw’akarere ka Nyanza muri ubwo butaka bubizeza ko bazahabwa ingurane kuko aho hari
hagiye gushyirwa pariki y’inyamaswa. Nyamara ariko,nyuma y’iki gihe cyose aba baturage
barategereje amaso ahera mu kirere none bakaba bifuza ko babusubizwa kugirango
babubyaze umusaruro.


Umwe muri aba baturage utashatse gushyira amazina ye ahagaragara ku mpamvu ze
bwite, avuga ko ubu butaka babukuwemo mu mwaka wa 2011 ubwo babisabwaga
n’ubuyobozi bw’akarere babizeza ko bazahabwa ingurane izabafasha kujya gushaka ahandi ho
gutura no guhinga, ariko kugeza ubu bakaba barategereje bagaheba.

Iki kibazo aba baturage bose bahurizaho, bemeza ko bakigejeje ku nzego zitandukanye dore
ko kinazwi n’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah. Kuba
bamaze imyaka isaga icumi barakuwe muri ubu butaka kandi ntibanahabwe ingurane, bavuga
ko byabagizeho ingaruka zitandukanye mu iterambere ry’imiryango yabo.

Aba baturage barasaba ko niba badahawe ingurane z’ubu butaka, babusubizwa bagakomeza
ku bubyaza umusaruro nka mbere kuko n’ababuhinga ubu bisa nk’aho babwihaye.
Mu 1959, ni bwo umwami Mutara III Rudahigwa wari uyobowe u Rwanda muri icyo gihe
yagize kino gice ahahariwe ubuhigi. Gusa,mu myaka yakurikiyeho ubu butaka bwahawe
abaturage bavaga mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo babuhinge.

Ibi nibyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buhera bwemeza ko hari abaturage baba
barigabije ubu butaka bakabuhinga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ubwo yabazwaga kuri iki kibazo yagize
ati:”iki kibazo turi kugifatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda
kugira ngo hamenyekane abari batuye muri ubu butaka byemewe n’amategeko bahawe
ingurane, ibi kandi bikaba bigomba gukorwa mu gihe cya vuba”.

Gusa n’ubwo abaturage bavuga ko ubu butaka babwakwa babwirwaga ko bugiye kuba Pariki,
ubuyobozi bwo si ko bubivuga, ahubwo ngo icyari giteganyijwe, ni ukahagira icyanya
gikomeye cya Leta. Igikomeje guteza urujijo aba baturage basaga 300 batuye mu kagali ka
Rwotso mu murenge wa Kibilizi, ni uko batigeze babwirwa ko ubu butaka atari ubwabo na
mbere bikarinda bigera aho babwibaruzaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *