Annette wa Gafaranga yasohoye indirimbo ashima Imana ko yongeye ku mwubakira.

Umuhanzikazi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana Annette Murava yasohoye indirimbo ashima Imana yamucishije mu bihe bigoye byatambutse yaramazemo igihe.

Annette Murava washakanye n’Umugabo we Bishop Gafaranga wamenyekanye mu Rwanda biciye ku Mbugankoranyambaga zitandukanye barashima Imana babinyujije mu ndirimbo “Ndinde”.

Umugabo Zachary Habiyaremye Wamamaye ku izina rya Bishop Gafaranga kubera ibikorwa cg imirimo yakoze abinyujije ku Mbugankoranyambaga harimo kugira inama, guhwitura no gukebura abantu mu mibanire ya buri munsi ya muntu.

Intandaro cyangwa impamvu yo gushima Imana kwa Annette Murava ni mu gihe gishize ubwo umugabo we Bishop Gafaranga yatawe muri yombi n’Inzego z’Umutekano kubera bimwe mu byaha yakurikiranwagaho harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ashyikirizwa Urucyiko ndetse aranakatirwa.

Abinyujije ku Rubuga rwe rwa YouTube Umuhanzikazi Annette Murava yasoye indirimbo “Ndinde” ishima Imana yongeye ku mwubakira urugo kandi ikamugarurira umugabo we imukuye mu Gihome

Muri iyi ndirimbo Annette Murava yifashishije amwe mu mashusho yasakaye mu bitangazamakuru umugabo we Bishop Gafaranga ari mu Rukiko yambaye amapingu, na Annette Murava yaje kumva urubanza ahetse umwana wabo mu mugongo.

One thought on “Annette wa Gafaranga yasohoye indirimbo ashima Imana ko yongeye ku mwubakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *