Afunganywe n’inzererezi mu kigo cya Tongati!!

Umuryango wa Ugirimfura Aloys usanzwe uri rwiyemezamirimo uzwi mu karere ka Karongi
mu murenge wa Rugabano, bibaza impamvu ndetse bakaba banahangayikishijwe no kuba
uyu mugabo adafungiwe ahagenewe gushyirwa abanyabyaha akaba yarajyanwe gufunganwa
n’inzererezi ziri kugororerwa mu kigo cya Tongati kiri mu murenge wa Gashari.

Bamwe muri uyu muryango bavuga ko uyu rwiyemezamirimo wo mu kigero cy’imyaka 40
yavanwe iwe mu rugo ku italiki ya 01 Nyakanga, amara iminsi 4 afungiwe kuri station ya
Police mbere yo kujyanwa mu kigo cya Tongati kibamo inzererezi.

Uretse kuba yari rwiyemezamirimo, Ugirimfura yari n’umuyobozi mu itorero
ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

Umugore we Mukamuzima Adeline ubwo twaganiraga, yagize ati”hari Kuwa 01 Nyakanga
nibwo abasirikare baje kumushakira iwacu mu rugo ariko baramubura kuko yari yagiye
gusenga. Aba basirikare rero ntibanyuzwe n’ibyo nababwiwe, bahitamo kumushakira mu nzu
birangira bagiye nyuma yo kumubura”.

Akomeza avuga ko Ugirimfura akiva ku rusengero ngo yahise ajya kwirebera bano basirikare,
nyuma yo kubwirwa ko bari baje kumushaka. Mukamuzima avuga ko umugabo we atigeze
agaruka kuva yagenda.

Ugirimfura, asanzwe ngo akoranira hafi n’ingabo ndetse n’umurenge wa Rugabano mu
bijyanye n’amasoko , bigashimangirwa n’uko yari amaze iminsi agemura amabuye ahari
kubakwa umudugudu w’ikitegererezo muri uyu murenge. Ibi kandi yanabikoraga ahitwa mu
Gasenyi ahari kubakwa ikigo cya gisirikare mu murenge wa Mutuntu nk’uko abo mu
muryango we babivuga.

Abagize umuryango we bagiye kumushakira ku Kibuye aho yari yarajyanwe, gusa
ntibamubona kuko ngo yari yamaze kujyanwa Tongati, ahagororerwa amabandi, nk’uko
umugore we akomeza abivuga.

Ati”Twagiyeyo kumureba baratubwira ngo nitujye k’Umudugudu baduhe icyemezo ko atari
inzererezi”.

Umukuru w’umudugudu wa Cyarubariro basanzwe batuyemo ngo yanze kubaha iki
cyangombwa, ngo kuko nta burenganzira yari yahawe n’ubuyobozi bw’akagari.

Amakuru avuga ko uyu mugabo akurikiranweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko
yabitangarije umugore we ubwo yari amubajije icyo afungiwe.

Abagize umuryango w’uyu mugabo, bifuza ko yafungirwa ahabugenewe kandi
agashyikirizwa ubutabera mu gihe haba hari ibyaha yakoze, aho gufungirwa mu nzererezi
bishobora gutuma abantu bakeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma bityo ntashyikirizwe
ubutabera.

Iminsi 30 yose Rwiyemezamirimo ayimaze afunganwe n’inzererezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *