Abakinnyi bo mu Rwanda bakabije inzozi zo kugera mu matsinda

Abakinnyi babiri b’abanyarwanda, Mugisha Bonheur Casemiro na Buregeya Prince bakabije inzozi bahoraga barota zo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Buregeya Prince wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaza kuzamurwa mu ikipe nkuru 2017 baje gutandukana 2024 agiye muri AS Kigali yakinnyemo umwaka umwe ahita yerekeza muri Kenya muri Nairobi United yaje kubona itike yo kugera mu matsinda ya CAF.

Casemiro we yagiye muri APR FC muri 2021 avuye muri Mukura VS aho yari intizanyo ya Heroes, APR FC yayivuyemo 2023 ajya muri Stade Tunisien yavuyemo ajya muri Al Masry yo mu Misiri.

Aba bakinnyi bombi bahuriye ku kuba ubwo bakiniraga APR FC bari bafite inzozi zo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, bakaba baraye bazigezeho batari kumwe n’iyi kipe nk’uko babyifuzaga.

Buregeya Prince akina muri Nairobi United yo muri Kenya
Mugisha Bonheur Casemiro yageze mu matsinda hamwe n’ikipe ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *