Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Habiyaremye Zacharie uzwi cyane nka Bishop Gafaranga wari umaze amezi arenga atanu afunze, yarekuwe nyuma yo guhanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo Bishop Gafaranga.
Uru rukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.
Bishop Gafaranga waburanaga afunzwe arahita afungurwa. Yari amaze amezi atanu muri gereza dore ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 7 Gicurasi muri uyu mwaka.
Nyuma yaho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yaje kujuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo gusa ubu bujurire bwe buteshwa agaciro abona gutangira kuburana mu mizi.


