Chriss Eazy agiye kuzajya yamamaza Mützig

Inzoga imenyerewe kandi ikunzwe cyane mu Rwanda (Mützig), yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya uzajya wamamaza ibikorwa byayo.

Ubu bufatanye bugamije kurushaho kwegera abakunzi b’icyo kinyobwa gikunzwe n’abatari bake hagamijwe kugera ku ntego n’icyerekezo by’Igihugu.

Uyu muhanzi azagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwamamaza icyo kirango, mu birori hamwe n’ibikorwa byo kumenyekanisha iyo nzoga inyura abatari bake, akazafasha kugeza ubwiza bwa Mützig ku bantu binyuze mu muziki, umuco n’ibirori.

Chriss Eazy yavuze ko ari ishema rikomeye guhagararira Mützig, ati “Nk’ikirango cyizihiza iterambere, kwigirira icyizere no kubaho mu bwisanzure, dufatanyije hamwe tuzabasha kurema ibihe by’ibyishimo bihuriza hamwe abantu. Ibyo nibyo niteguye mu bihe biri imbere!”

Chris Eazy yagizwe Brand Ambasador w’inzoga ya Mutsing
Nyuma yo gusinya amasezerano basabanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *