Donald Trump yavuze ku byo guha imbabazi P Diddy

Perezida Donald Trump wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya P Diddy yabajijwe n’abanyamakuru ku byo kumubabarira asobanura ko azabitekerezaho.

Nyuma y’uko P Diddy akatiwe amezi 50 n’ihazabu ya $500.000 azira gutwara abakobwa mu bucuruzi bw’abantu bugamije ubusambanyi no gucuruza ibiyobyabwenge, umwe mu bahafi ba P Diddy yerekeje muri White House avugana n’umwe mu bakozi baganira bya hafi na Perezida Donald Trump amubwira ko inshuti ye P Diddy yahawe igifungo cy’amezi 50. 

Yamubwiye ko Trump akoresheje ububasha afite yamubabarira akava muri gereza.

Ku wa 6 Ukwakira 2025 muri White House, Perezida Donald Trump yabwiye itangazamakuru ko P Diddy yamusabye imbabazi kandi ko azabitekerezaho akareba igikwiye.

Icyakora abanyamategeko ba P Diddy batangaje ko biteguye kujuririra icyemezo cy’urukiko. Aba banyamategeko basabye urukiko kumusubikira igihano cyangwa se agatanga ingwate agataha.

 Ikindi cyifuzo bahaye urukiko ni ugukatira P Diddy amezi 14 kuko amazemo umwaka, yaba asigaranye amezi abiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *