Teta Sandra yashatse gutera icyuma umugabo we baratabara!

Hongeye gusakara amashusho ya Teta Sandra ashyamirana na Weasel. Ni inkuru yamaze kumenyerwa ko nta kwezi kwashira badakozanyijeho yaba mu rugo cyangwa se mu tubari dore ko bose babaswe n’ubusinzi.

 Kuri ubu rero inkuru iri kuza imbere muri Uganda ni amashusho ya Teta Sandra afite icyuma mu ntoki ashaka kugitera Weasel uba wicaye hasi atabaza mukuru we Jose Chameleon.

Muri ayo mashusho Weasel agira ati”Chameleon ntabara, reba ibyo umunyarwandakazi ashaka kunkorera. Reba umugore wanshyingiye!”

Ni mu gihe Teta Sandra aba ashaka kumusatira ngo amuteme ariko hari umusore umufata akamurusha imbaraga akamurinda kutegera Weasel.

Teta Sandra yigeze gukubitwa na Weasel akurwa amenyo. Mu minsi yashize nawe yagonze Weasel ajya kwivuza ukuguru. Birashoboka ko uzatanga undi azamwica rukabura gica

One thought on “Teta Sandra yashatse gutera icyuma umugabo we baratabara!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *