Byabaye ku wa mbere nimugoroba mu gace kari mu ntara ya Odisha mu burasirazuba bw’Ubuhinde aho abakozi ba banki batunguwe no kubona umugabo w’imyaka 52 yinjira muri Banki atwaye amagufa y’umuntu wapfuye ku rutugu.
Jitu Munda yinjiye muri iyo Banki iri mu mujyi muto wa Malliposhi ashaka ko bamuha amarupiya 19,300 (hafi 300,000 Frw) ari kuri konti ya mushiki we iri muri banki ya Gramin.
Uwo mushikiwe Kalra Munda wapfuye ku myaka 56, mbere yari yarapfushije umugabo we maze asubira iwabo akora nk’umukozi wa nyakabyizi.
BBC Hindi ivuga ko Karla yapfuye mu ntangiriro z’uyu mwaka amaze kugurisha ibimasa bye maze akabitsa ariya marupiya kuri konti ye.
Karla Munda yapfuye mu mezi abiri ashize nyuma musaza we Jitu ajya kuri banki gusaba amafaranga ya mushiki we.
Jitu yabwiye BBC Hindi ati: “Nagiyeyo inshuro nyinshi nsobanurira umukuru wa banki ko hashize amezi abiri mushiki wanjye apfuye.
“Uwo mukuru wa banki yanze kunyumva agatsimbarara ko tuzana nyiri konti cyangwa icyemeza ko yapfuye n’inyandiko z’uwo yasigiye irage, nagize umujinya ndagenda nzana umubiri we ngo mwereke ikimenyetso”.
Uyu mugabo yagenze kilometero eshatu ajya aho bahambye mushiki we, afata umubiri we, igice cyo hejuru agishyira mu mufuka maze awushyira ku rutugu, mu bushyuhe bwinshi bwariho, yerekeza kuri banki.
Abakozi n’abakiriya ba banki baratunguwe bikomeye bamubonye yinjiye, nk’uko BBC Hindi ibivuga.
Banki yahise ihamagara polisi.
Abapolisi bumvishije uyu mugabo ko ubusabe bwe buri bwumvwe ariko agomba gusubiza mushiki we mu buruhukiro aho yari ashyinguye.
Jitu yaremeye arongera ashyira umurambo ku rutugu asubira ku irimbi.
Sushant Kumar Sethi ukuriye banki ya Gramin i Odisha yavuze ko ubwo Jitu yazaga kubikuza amafaranga “namubwiye ko nyirayo agomba kuba ari hano”.
Nyuma y’iperereza ryakozwe ku wa kabiri tariki 28 Mata(4), amarupiya 19,410 (300,000Frw) yahawe Jitu n’abandi bavandimwe babiri ba Kalra.
Polisi ivuga ko yasabye abo bavandimwe batatu kugabana ayo marupiya mu buryo bungana.


