DC Clement yatanze ingwate y’inzu asaba kurekurwa by’agateganyo

Niyigaba Clement yitabye urukiko asaba gukurikiranwa ari hanze, avuga ko ibyo akurikiranyweho byatewe n’umujinya yatewe n’ikorwa ryo gusenya ishuri yari amaze gushoramo amafaranga menshi.

Yatanze ingwate y’inzu iri mu Busanza mu Mujyi wa Kigali ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 140 na 170 Frw.

Yasobanuye kandi ko yari yaragiranye amasezerano na Anatole Uragiwenimana yo kugura imigabane ya 50% mu ishuri, aho yari amaze kumuha miliyoni 25 Frw kuri miliyoni 50 Frw bari bumvikanye, ndetse bakaba bari bafite gahunda yo kuvugurura amasezerano mu 2026 bakaryinjiramo bombi ku buryo bungana.

Gusa, ibikorwa byabo byahuye n’imbogamizi kuko aho iryo shuri ryubatswe hateganyirijwe ubuhinzi. Ku wa 27 Werurwe 2026, ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana bwaje gusaba ko inyubako isenywa. Niyigaba yavuze ko bagerageje gusaba igihe cyo kwisenyera, bemererwa iminsi 15, ariko nyuma y’iminsi ibiri haza indi kipe igizwe n’inzego z’umutekano ibategeka guhagarika, igatangira gusenya.

Yavuze ko ibyo byamubabaje cyane kuko bari bamaze gushoramo miliyoni 58 Frw ndetse bakaba baranagiriye akamaro abaturage, barimo n’abo bishyuriye ubwisungane mu kwivuza basaga 1000. Mu gihe gusenya byari bikomeje, yemeye ko yagerageje gusagarira ushinzwe imyubakire mu murenge, Mutangana Victor, mu rwego rw’uburakari, bikarangira imodoka ye yangiritseho ikirahure.

Ku bijyanye n’ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko amagambo ye yafashwe mu bice, atagaragaza ubutumwa bwose yashakaga gutanga, anasaba imbabazi. Yongeyeho ko nta mugambi yari afite wo guteza imvururu cyangwa kwangisha abaturage ubutegetsi, ashimangira ko yakuriye mu buyobozi buriho.

Yanasabye urukiko kumuha amahirwe akajya kwita ku muryango we, avuga ko afite impanga zikeneye kwitabwaho ndetse n’umugore we urwaye umugongo urembye. Mu rukiko, byageze aho arira, avuga ko ashobora guhabwa amakuru mabi igihe icyo ari cyo cyose ku buzima bw’umugore we.

Niyigaba Clement Uzwi nka DC Clement akurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, kwangiriza ikintu cy’undi kubw’inabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *