Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yanenze Prophet Joshua ukomeje guha amafaranga abantu ngo bamusingize ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije kuri Instagram ye, Shaddyboo yagaragaje ko ari ibintu bibangamye cyane kuba isi igeze aho amafaranga akoreshwa mu kugura amajwi (uruvugiro), abana bakigishwa gasakuza bavuga izina ry’umuntu, nk’aho igikundiro kigurwa amafaranga.
Shaddyboo avuga ko umuvugabutumwa nyawe adakeneye kubyingingira cyangwa ngo asakuze kugira ngo yemeze abantu cyangwa se ngo agaragaze ubushobozi bwe.
Yakomeje agira abantu inama yo kudatakaza ubushishozi bwabo ngo batwarwe buhumyi bemere kuramya ikiremwa muntu.
Yabasabye kandi kugira amakenga ku bintu byose babona, ndetse ntibemerere umuntu uwo ari we wese ushaka kubakina mu mutwe.
Ibi yabivuze mu gihe muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga Prophet Joshua yatanze uburenganzira ko umuntu wese uzajya amuvuga amutaka ku mbuga nkoranyambaga, nawe azajya ahita amwishyura.
Ni ibintu byasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kumusingiza bamwita umuherwe nawe akabishyura, mu gihe hari abandi bakomeje kubinenga bavuga ko ari ukwisuzuguza.


