Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na visi Perezida we, JD Vance basimbutse urupfu ubwo bari mu musangiro muri ‘White House’, umuntu witwaje intwaro agatangira kuharasa.
Byaberaga muri Hoteli Hilton y’i Washington DC.
Perezida w’Amerika avuga ko umugabo witwaje imbunda nyinshi yashyizwe hasi “na zimwe mu ntwari zikomeye cyane” zo mu itsinda ry’Amerika ricunga umutekano wa perezida, rizwi nka ‘US Secret Service’.
Ubwo humvukanaga amasasu muri iyi nyubako, abashinzwe umutekano bihutiye guhungisha Visi Perezida, JD Vance na Perezida Trump ndetse basaba abandi bayobozi bari kumwe kujya munsi y’ameza.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko ucyekwa ari Cole Tomas Allen, w’imyaka 31, ukomoka i Torrance muri leta ya California
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umukuru wa polisi ikorera mu mujyi wa Washington DC, Jeffery W Carroll, yavuze ko uwo ucyekwa yari umushyitsi muri iyo hoteli yaberagamo ibyo birori ndetse ko icyumba yari arimo cyafashwe mu rwego rw’iperereza.

