Mu kiganiro yatanze ku bijyanye n’ikibazo cyo kohereza ikipe y’igihugu cye y’umupira w’amaguru mu gikombe cy’isi, Minisitiri wa Siporo wa Irani yavuze ko icyemezo cya nyuma kiri mu maboko ya guverinoma cyangwa Inama Nkuru y’Umutekano y’Igihugu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni mwe mu makipe atatu azakina na Irani muri iki gikombe,
Minisitiri Ahmad Donyamali yagize ati: “Birashoboka ko icyemezo cyari ukudakina igikombe cy’isi,” ariko ntiyatanze igihe icyo cyemezo kizafatwa.
Biteganijwe ko igikombe cy’isi kizatangira mu gihe kitarenze amezi abiri.
Minisitiri yagize ati: “Imyitozo y’ikipe y’igihugu iteganijwe kuba mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi (5)mu gihugu cy’abaturanyi kandi izamara icyumweru kimwe. Niba umutekano atari mwiza ku bakinnyi kandi uwabakiriye (Leta Zunze Ubumwe za Amerika) itarahagarika ibikorwa by’i ntambara n’akaga, hazafatwa icyemezo gikwiye.”
Perezida wa w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi (FIFA, Gianni Infantino, yavuze ku wa gatatu ushize ko Iran “itazigera” yitabira igikombe cy’isi cya 2026: “Iran izitatabira nta kabuza. Twizeye ko icyo gihe hazaba hari amahoro, bizafasha cyane.”
Yongeyeho ati: “Iran ikwiye kwitabira. Bahagarariye igihugu cyabo, bujuje ibisabwa kandi abakinnyi barashaka gukina.”

