Perezida Kagame yashimiye amakipe akorana n’u Rwanda yageze muri 1/2 cya UCL

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ikaba n’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze muri gahunda ya #VisitRwanda, nyuma yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League ndetse ayifuriza amahirwe masa mu cyiciro gikurikira.

Arsenal igeze muri ½ cya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera Sporting Portugal, ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ari ibyo kwishimira kubona amakipe atatu y’abafatanyabikorwa ba #VisitRwanda (Arsenal, Atlético de Madrid na Paris St Germain), ageze muri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League ahamya ko imikinire yayo igaragaje ubudaheranwa, ubuhanga n’imbaraga, ndetse yizeye ishyaka ryayo ryinshi mu mikino iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *