Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko Kwibuka bigomba kuba urumuri rw’amahoro y’ahazaza.
Ati ”Twifatanyije n’u Rwanda Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubibuka bitubere urumuri rutuyobora mu hazaza harimo amahoro.”
Ali Kiba ni umuhanzi wagiye ugaragaza kwifatanya n’u Rwanda inshuro zose rwagiye rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


https://shorturl.fm/S5ovW
https://shorturl.fm/l7DjK