Kurwara umutwe ni uburwayi abantu hafi ya bose bahura na bwo igihe runaka.
Ushobora kurwara umutwe ukamara iminota micye cyangwa iminsi, kandi ugasanga ni ko uburibwe buri kurushaho gukara, rimwe na rimwe hari igihe uburibwe bukwira mu bindi bice ukumva bwakwiriye umutwe wose, mu maso cyangwa mu ijosi.
Dr Xand van Tulleken, ukora ikiganiro “What’s Up Docs” kijyanye n’ubuzima, gica kuri BBC, avuga ko na we azi neza ubwo buribwe kuko akunda kurwara umutwe byibuze rimwe mu kwezi cyangwa buri byumweru bitandatu.
Ati: “Biba bimeze nkaho hari umuntu uri kunjomba ikintu mu maso.”
Nubwo umuntu ashobora guhita ahangayika cyane akibaza ikiri inyuma y’ubwo buribwe, Dr Katy Munro, usanzwe avura indwara zitandukanye ndetse akaba n’inzobere mu bijyanye n’umutwe ukabije mu kigo cya “National Migraine Centre”, cyo mu Bwongereza, yavuze ko rimwe na rimwe biba bikomeye.
Ati: “Birasanzwe kugira impungenge ukumva ko hari ibindi biri inyuma, ariko amahirwe y’uko byaba bikomeye ni macye cyane.”
Mu nama yatanze, yagize ati: “Niba ari bwo bwa mbere urwaye umutwe ukakurya cyane ihutire kujya kwa muganga bagusuzume.”
Ariko niba ukunze kurwara wa mutwe woroheje ariko ugahora ugaruka, hari uburyo bworoshye ushobora gukoresha mu rugo kandi ukanareba muganga wawe usanzwe agusuzuma.
. Kurwara umutwe byahungabanyije gute umunsi wawe?
Dr Xand yavuze ko gusobanukirwa umutwe wawe bishobora kugufasha cyane nubwo akenshi usanga uwurwara ariko bidaterwa n’impamvu imwe gusa, bityo kugira aho wandika igihe umutwe ukunze kugufatira bishobora kugufasha kubona aho bituruka ndetse n’impamvu ibitera.
Hari abantu bamwe umutwe ushobora guterwa n’ikirere, cyane cyane mu gihe cy’imvura irimo inkuba n’imirabyo, n’abandi bakabiterwa n’urumuri rwinshi (n’umucyo).
Ku bagore, ni byiza kumenya igihe cyawe cy’imihango, kuko umutwe ushobora guterwa n’imihindagurikire y’imisemburo.
. Koresha caffeine mu rugero
. Ntugasibe gufata amafunguro
. Irinde imiti igabanya ububabare isinziriza (codeine)

