Abanyamerika boherejwe n’ikigo cya NASA barimo uwitwa ‘Victor, Christine, Jeremy na Wiseman’ bagiye kuzenguruka ikirere cy’Ukwezi aho bazagera ku wa mbere.
Mu bintu by’imbonekarimwe, iri tsinda ryagiye mu butumwa bwa Artemis ku wa mbere rizabasha kwibonera n’amaso ubwirakabiri bw’izuba bumara isaha imwe, ubwo bazaba barimo kuzenguruka Ukwezi.
Mu gitondo cyo ku wa Kane kare cyane, habaye ukwezi kwuzuye.
Ubusanzwe iyo habaye uku kwezi kwuzuye ni bwo hashobora kubaho Ubwirakabiri bw’Ukwezi, icyo gihe Isi iba iri neza neza hagati y’Ukwezi n’Izuba, igicucu cyayo kikagwa ku buso bw’Ukwezi, bigatuma bwijima.
Ariko uko bizaba bigaragara ku bari mu cyogajuru cya Orion ku wa mbere, Izuba ntirizaba rigaragara kuko rizaba ryihishe inyuma y’igice cy’Ukwezi bazaba barimo, nk’uko Artemis II yabitangaje mu makuru mashya ku rugendo uyu munsi.
Ubwirakabiri bw’Izuba ni igihe Ukwezi guca neza neza hagati y’Isi n’Izuba bigatera umwijima mu gice kimwe cy’Ukwezi.
Bagize bati: “Muri icyo gihe, abari muri iryo tsinda bazabona Ukwezi kugaragara nk’ukwijimye cyane – bikazaba ari amahirwe yo kureba imirasire cyangwa urumuri ruturuka ku bice by’ikirere (meteoroids) bikubita ku buso bw’Ukwezi, umukungugu uzamuka ku nkengero z’Ukwezi, ndetse n’ibindi bintu biri kure cyane mu isanzure, harimo n’imibumbe.”
Itsinda kandi rizareba igice cyo hanze cyane cy’ikirere kizengurutse Izuba, kizwi nka corona y’izuba (solar corona).
Abantu bake cyane ni bo bamaze kubona ubwirakabiri bw’izuba bari mu isanzure kuva ubutumwa bwa mbere bw’abantu mu isanzure bwatangira mu myaka ya za 1960.

