Ku kirwa cya Bermuda hagaragaye ibuye ridasanzwe

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hari ikibuye gifite uburebure bwa kilometero 20 kiri munsi y’ikirwa cya Bermuda, ibishobora kuba bifite aho bihuriye n’imiterere idasanzwe y’iki kirwa.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko babonye icyo kibuye bifashishije ibikoresho bisanzwe bipima umutingito cyane cyane mu gice cy’inyanja.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko iryo buye rishobora kuba ryaraturutse ku iruka ry’ibirunga biba munsi y’inyanja muri aka gace, byahuye n’ubukonje bw’amazi bigakora icyo kibuye.

Bagaragaza kandi ko bifite aho bihuriye n’uburebure budasanzwe bw’iki kirwa cya Bermuda gusa bitahita bihuzwa neza.

Triangle de Bermuda ni kamwe mu duce ku Isi tw’amayobera kubera ibintu bitangaje bikaberamo birimo nk’imihengeri idasanzwe imeze nk’ifite ikirere cyayo cyihariye.

Ni agace gakikijwe na Miami, Bermuda na Puerto Rico kagiye kaburiramo amato n’indege zitandukanye hakabura n’ikintu na kimwe cyerekana ko byahageze cyangwa se uwo kubara inkuru.

Ayo mato n’indege byagiye bibirirwa irengero mu buryo budasanzwe ndetse abari babirimo nta n’umwe wagaragaje ikibazo cyangwa ngo yake ubutabazi ubwo bari mu rugendo, ndetse kugeza magingo aya nta makuru yabyo araboneka.

Kuva ubwo hagiye havugwa ko bishoboka ko haba harimo izindi mbaraga, nk’imyuka idasanzwe, imbaraga zo mu kuzimu n’ibindi bitandukanye bitewe n’imyumvire y’abantu itandukanye, ariko abashakashatsi bo nta bijyanye n’imbaraga zidasanzwe bajya bahabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *