Umuhanzi wo muri Nigeria, Ayra Starr uherutse kwimukira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko kumenyera ubuzima bwaho bikomeje kumugora.
Yavuze ko ikintu cya mbere kiri kumugora ari ubukonje bwaho, ndetse no kubaho yigunze nta bantu benshi bavugana.
Avuga ko rimwe na rimwe iyo abonye uburyo ubuzima bwaho bukomeje kumugora, bituma yicuza impamvu yavuye i Lagos muri Nigeria.
Yakomeje avuga ko ubu yakabaye ari kwishimira gusoza umwaka n’abaturage bo muri Nigeria, ariko yemeye gufata inshingano aguma muri ubwo bwigunge n’imbeho.
Ayra Starr aherutse kwimukira muri Amerika kugira ngo abone uburyo azajya akorana na sosiyete ya ‘Roc Nation’ iherutse kumusinyisha.

