Uko indirimbo y’abana yakunzwe cyane kw’isi yacuruje miliyoni 400$

Muri Kamena 2016, ubwo Kim Min-seok yemeraga ko hashyirwa hanze amashusho y’indirimbo y’abana y’amasegonda 90, ntiyari azi igikorwa gikomeye atangije ariko kandi ntiyari anazi ikizavamo.

Iyo ndirimbo yitwa “Baby Shark” imaze kuba ikimenyabose kw’isi hose, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyari 16 kuri YouTube, ni yo video imaze kurebwa cyane kurusha izindi zose kugeza ubu.

Ni indirimbo yoroshye gufata mu mutwe, yishimiwe n’abana ndetse n’abantu bakuru, bituma ikigo cyayihimbye cya “Pinkfong” kivanamo ubucuruzi bukomeye, kuko ubu gifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari.

Umukuru wa Pinkfong, yabwiye BBC ati: “Ntitwigeze dutekereza ko izakundwa kurusha izindi zacu zose, ariko kandi iyo dusubije amaso inyuma dusanga yarabaye umusemburo w’impinduka zikomeye zadufashije gutangira urugendo rwacu kw’isi yose.”

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Pinkfong yagiye ku isoko ry’imigabane muri Koreya y’Epfo, imigabane yazamutseho hejuru ya 9% ku munsi wa mbere, bituma ikigo kigira agaciro karenga miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika.

Baby Shark bivugwa ko yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya za 1970, kandi yakundaga kuririmbwa mu nkambi z’ibiruhuko zakira abana mu gihe cy’impeshyi.

Ni indirimbo, irimo gusubiramo interuro igira iti “Baby shark, doo, doo, doo, doo, doo, doo”, bigakurura abana, ariko kandi ngo ishobora kurangaza abantu bakuru,” nk’uko Kevin Chew, ushinzwe gusesengura ibijyanye n’itangazamakuru muri Kaminuza ya Nanyang Technological, abivuga.

Kim nawe ngo azi neza uburyo iyi ndirimbo ikurura abantu.

Ati: “Isa n’indirimbo ya K-pop. Ifite umuvuduko mwinshi, irimo injyana kandi igakurura uyumva.”

Akomeza avuga ko iyo ndirimbo, basohoye mu 2016, kuba ifite amagambo agaruka kenshi, bituma abana bayibuka byoroshye.

Ni indirimbo ikundwa cyane na benshi, ikaba yaratangiye gukwirakwira ubwo imbyino yayo yatangiraga kwerekanwa mu birori by’abana mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.

Amashusho y’abana n’abantu bakuru babyina iyo ndirimbo yatangiye gukwirakwira kuri interineti, maze videwo iba gikwira ityo.

Mu Ugushyingo 2020, videwo ya ‘Baby Shark’ yegukanye umwanya wa mbere nk’iyarebwe cyane kuri YouTube.

Yinjije hafi kimwe cya kabiri cy’inyungu z’iyi sosiyete mu myaka yakurikiye isohoka ry’iyo videwo, kandi yabaye intangiriro yo kwagura ibikorwa byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *