Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambera mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko Arsenal FC na Visit Rwanda bazahagarika gukorana muri Kamena 2026 nyuma y’imyaka Umunani.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, aho byemejwe ko Arsenal FC hamwe na RDB bemeranyije guhagarika ubufatanye ubwo iyi Saison izaba irangiye. Visit Rwanda yari umufatanyabikorwa ukomeye wa Arsenal FC kuko ibirango byayo byagaragaraga ku kuboko.
RDB ivuga ko Ibintu by’ingenzi byaranze ubu bufatanye birimo umunsi wo kumurika Umuco n’Umurage nyarwanda, wabereye kuri Emirates Stadium, hamwe n’uruzinduko rw’abagize umuryango wa Arsenal FC barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina.
U Rwanda rusigaye mu bufatanye n’andi makipe akomeye ku isi arimo Atletico Madrid, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain ndetse kandi rwerekeje amaso no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho ruri gukorana na Los Angeles ikina NBA na LA Rams ikina NFL.

