Igitaramo cya Move Africa kiri mu bikomeye kigiye kongera kubera mu Rwanda nkuko byemejwe na Global Citizen isanzwe igitegura.
Umwaka ushize iki gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi John Legend gusa kuri ubu ntabwo haratangazwa abahanzi bazifashishwa muri 2026.
Uyu muryango, umaze kumenyekana mu bikorwa byo guteza imbere impinduka binyuze mu bukangurambaga n’imyidagaduro, uvuga ko intego ya Move Afrika atari ukwereka abantu ibirori gusa, ahubwo ari uguhindura uburyo imyidagaduro ifasha iterambere ry’uyu mugabane.
Mu gihe isi iri mu gihe cy’isesengura rihoraho ry’uko urubyiruko rushobora kugira uruhare mu guhindura ibibera muri sosiyete, Global Citizen yasanze igisubizo ari kimwe: “Kugera aho urubyiruko ruherereye binyuze mu muziki n’imyidagaduro.”
Kuva Move Afrika yatangizwa, intego yayo ni uguhindura ibitaramo bibera muri Afurika ibyubaka ubukungu, bikagira uruhare mu guhanga imirimo, guteza imbere ibikorwaremezo, no guteza imbere impano z’urubyiruko.

