Umunyamakuru Rugaju yagarutse kuri Radio nyuma yo gufungurwa

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera nyuma yo gufungurwa.

Rugaju Reagan wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda, akora ibiganiro bya siporo, yongeye kumvikana akora ikiganiro tariki 08 Nzeri 2025.

Yari mu kiganiro cya ni mugoroba kuri Magic FM isanzwe iri mu bitangazamakuru by’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, runabarizwamo Radio Rwanda yakoreraga mbere yuko afungwa.

Ni mu kiganiro Magic Line Up kiba kuva saa moya kugeza saa yine z’ijoro, aho iyi radio yahaye ikaze uyu munyamakuru wagarutse muri RBA ariko akaba yaje muri Magic FM.

Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’iyi radio, bugira buti “Yagarutse” bavuga uyu munyamakuru Rugaju Reagan, wakoraga mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ gitambuka kuri Radio Rwanda mu masaha y’igitondo.

One thought on “Umunyamakuru Rugaju yagarutse kuri Radio nyuma yo gufungurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *