U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano mashya y’ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa byasinyanye amasezerano mashya agamije kwagura ubutwererane mu bya gisirikare no mu by’umutekano.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza umubano mwiza w’ibihugu byombi usanzwe utagira amakemwa.

Uwo muhango wo gushyira umukono ku masezerano wabereye i Beijing, ukaba wasinywe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, na Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Admiral Dong Jun. Wabereye mu nama ya 12 ya Beijing Xiangshan Forum, ihuriro mpuzamahanga ryiga ku mutekano, rishingiye ku kwimakaza uburinganire, gukorera mu mucyo, kudaheza no gusangira ubumenyi.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1971, uhereye mu bya politiki n’ubukungu. Mu 1995, Perezida Paul Kagame wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo icyo gihe, yagiriye uruzinduko rwa mbere rw’akazi mu Bushinwa nyuma gato Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, urwo ruzinduko rukaba rwarabaye intangiriro y’umubano ukomeye warushijeho kwaguka uko imyaka yagiye ishira.

Mu 2017, Perezida Kagame yongeye gusura u Bushinwa ahura na Perezida Xi Jinping, aho bumvikanye ku kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye. Muri Nyakanga 2018, Perezida Xi Jinping na we yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aba umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa wa mbere wasuye u Rwanda.

U Bushinwa buza ku isonga mu bihugu byinjiza ishoramari mu Rwanda. Kuva mu 2019, RDB yanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro ka miliyari 1.1 z’amadolari ya Amerika, ahanini mu nganda, ubwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.

Imishinga imaze gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’ubushinwa n’u Rwanda irimo Kwagura IPRC Musanze, Kubaka imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya na kilometero 54, Gutera inkunga umushinga w’umuhanda Huye–Kibeho–Munini–Ngoma (km 66). Umuhanda Sonatubes–Gahanga.

Imishinga iri gushyirwa mu bikorwa ubu irimo Kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka, Kubaka Urugomero rwa Nyabarongo II, Ubufatanye mu burezi n’ibindi.

U Rwanda n’Ubushinwa byongeye gutera intambwe ishimishije mu mibanire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *