Umuraperi Papa Cyangwe yagabanyije amarere yiga gukorera Imana

Umuhanzi w’umuraperi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe yatangaje ko yagabanyije amarere yari afite kubera gukundwa ahubwo yiga kwegera Imana.

Papa cyangwe uherutse gushyira hanze Album ye nshya yise “Now or Never” yavuze ko uko umuntu agenda akura agenda abona byinshi harimo bimwe binamurenze bigatuma anatangira kujya uvuga amagambo macye amarere akayagabanya.

Ibi Papa Cyangwe yabigarutseho ubwo yavugaga ukuntu abahanzi bajya basazwa no kuba indirimbo zabo zakunzwe cyane bakumva ko aribo bayoboye ariko nyuma bikaza kuyoyoka.

Ati “Aba yumva ari we uriho gusa bikagenda bigabanuka bitewe nuko ibihe biha ibindi, gusa kuri ubu njye amagambo yashize ivuga, ngabanya amarere ibintu byatumye niga kwegera Imana no kuyikorera.”

Papa Cyangwe avuga ko kuri ubu yiyeguriye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *