Umugabo ukennye ngo ntacyo yavugana na Sheilah Gashumba

Sheilah Gashumba wamamaye mu myidagaduro yo muri Uganda, uherutse gutangaza ko atazita ‘Nyina’ umugore washakanye na Se yongeye gutungurana atangaza ko adashobora gukora ikosa ryo gukundana n’umugabo udafite amafaranga.

Kuri we avuga ko umugabo ufite amafaranga bimwongerera icyubahiro mu rukundo, kuko usanga bigoranye ko umugabo yubahwa mu gihe nta kintu yinjiza kigaragara.

Ati “Ntabwo nshobora gukundana n’umugabo ukennye, yaba ubu no mu bihe bizaza.”

“Ushobora kumwubaha mu minsi ya mbere, ariko uko iminsi igenda ihita, ugenda ubona ko bigoye, cyane cyane iyo ari wowe wimenyera ibintu byose.”

Yakomeje avuga ko umugabo aba agomba gukora cyane, akabaho afite amafaranga kuko aribyo bituma agira uruvugiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *