Oscars 2026: Filime ya Sinners irahabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi

Igihe uwayoboye filime ya Sinners, Ryan Coogler, yari akiri umwana akajya kureba filime muri sinema, yakundaga kwinjiza utuntu two kurya mu ibanga, ndetse akagira n’uburyo bwe bwihariye bwo kuvanga ibinyobwa byo mu mashini yo kuri sinema.

Aheruka kuvuga muri podcast ya Amy Poehler yitwa Good Hang ati:”Ntabwo ndi umuntu ukunda soda cyane, ariko igihe batangiraga kwemera ko uvanga ibinyobwa bitandukanye, narabikunze cyane.”

Nyuma y’imyaka za mirongo, uburyo akunda kuvanga ibintu bitandukanye bwagaragaye muri filime ye iri guhatanira igihembo cya filime y’amashusho meza, ivanga umuziki wa blues n’inkuru y’ibinywamaraso (vampires) ivugwa mu mateka muri Mississippi Delta mu myaka ya 1930.

Iyi filime Sinners ishobora gutsindira ibihembo byinshi muri Oscars Awards z’uyu mwaka, ariko ihanganye cyane na One Battle After Another, indi filime iri ku isonga mu zihatanira ibihembo.

Uyu mwaka, ibihembo bya Oscars urimo kurushanwa gukomeye cyane, aho ibyiciro byinshi bigoye kumenya abazabitsindira. Gutanga ibi bihembo biteganyijwe ko bizaba taliki ya 15 Werurwe 2026.

Umukinnyi wa filime Michael B. Jordan (ibumoso) n’umuyobozi wa filime Ryan Coogler bakoranye kuri Sinners

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *