Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, AKagari ka Rega, Umudugudu wa Kinama, Akarere
ka Nyabihu bavuze ko bamaze imyaka irenga ibiri batarahabwa ingurane y’imitungo
y’ahazakorwa umuhanda ariko kugeza ubuhakaba nta kirakorwa kuko amaso yaheze mum
kirere.
Muri 2017 mu kwezi kwa 9 nibwo perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemereye
umuhanda aba baturage,ukaba waragombaga guca mu murenge wa Bigogwe ariko
ugakomereza no mu yindi mirenge.
Icyo gihe bakimara kuwemererwa, mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2018 bamwe batangiye
kubarurirwa imitungo ndetse hari n’abari batangiye kwishyurwa ingurane.
Nkurunziza James umwe mu babariwe imitungo, yemereye Mambo1.com ko yabaruriwe
ifite agaciro ka Miliyoni 6Frw ariko zose nta n’imwe arahabwa ndetse n’iyo abajije nta
gisubizo ahabwa.
Yagize ati “Baraje baratubarurira, dutegereza ko bazatwishyura, bishyura bamwe abandi
barasigara. Iyo tubajije, Akarere katubwira ko iyo birengeje amezi atatu batarishyura
bavugurura amasezerano ariko reba birenze imyaka itatu. Twe twasigaye turi abantu 34
batarishyurwa.”
Musabyimana Uziel uri mu baturage bake babaruriwe imitungo akaba yari ari mu kanama
gashinzwe gukemura impaka, yavuze ko nubwo hari amafaranga amwe yishyuwe ariko
afitiwe andi agera kuri Frw 540 000.
Yavuze ko yagerageje kubaza Akarere ariko ntikamuha igisubizo cy’igihe abaturage
batarabona ingurane bazayibonera.
Ati “Nishyuwe igice kimwe ariko mfite ahandi nka hatatu ntarishyurwa. Nabajije Umuyobozi
w’Akarere wungirije na we ambwira ko bishyuye igice kimwe. Ndamubaza nti ese ko
mutanga igice kimwe ubwo abandi bizagenda gute? Arambwira ngo na we abibona gutyo
cyakora ari kubikurikirana.”

Aba baturage bavuze ko ubu bari mu gihirahiro kuko kugeza ubu nta kintu bemerewe
gukorera mu butaka bwabaruwe ndetse ko batemerewe kuba banakwaka inguzanyo ya banki
ngo biteze imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye Mambo1.com ko
ikibazo bakizi ndetse ko bari kugirana ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere
ry’Ubwikorezi (RTDA) ku buryo abaturage bakwishyurwa vuba.
Ati “Hari igihe ibyangombwa byatanzwe haba harimo utuntu tugenda tuburaho. Iyo
badusabye tukaboneka barishyura. Twe icyo dukora ni ukugeza ibyangombwa muri RTDA.
Icyo dukora ni ugukomeza gukora ubuvugizi no kugaragariza urwo rwego abantu babariwe
bakeneye kwishyurwa. Batwizezaga ko mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka babifite muri
gahunda bazaba bamaze kwishyura abaturage.”
Umuyobozi mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, ushinzwe
gukurikirana ibikorwa akaba yari ashinzwe gukurikirana uriya muhanda, Ndayambaje Jules,
yavuze ko bategereje ingengo y’imari ku buryo uyu mwaka aba baturage baba bamaze
kwishyurwa.
Yagize ati “Dosiye zabo tuzifite kuva umwaka ushize ariko turateganya kubishyura muri iyi
ngengo y’imari, muri uku kwezi cyangwa ugutaha. Abujuje ibisabwa turatangira
kubishyura.”
Yavuze ko impamvu yo gutinda kubishyura yatewe no kuba hari abatari buzuza
ibyangombwa kugira ngo babone kwishyurwa.
Uyu muhanda ureshya na Km 93 ukazanyura mu Mirenge ya Bigogwe, Jenda, Rambura yo
mu Karere ka Nyabihu. Byari biteganyijwe ko ugomba guhita utangira gukorwa mu mwaka
wa 2018 ariko kugeza ubu wari utaratangira gukorwa.


