Ishimwe Prince wamenyekanye nka Darest mu itsinda Juda Muzik, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi uzwi muri Juda Muzik itaratandukana yasezeraniye mu murenge wa Nyarugenge taliki ya 27 Ugushyingo 2025.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo 2025.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, byitezwe ko Darest n’uyu mukunzi we witwa Iradukunda A. Sauvenir bazakora ubukwe ku wa 7 Ukuboza 2025.
Darest yateye ivi ku wa 10 Mutarama 2025, asaba uyu mukunzi we ko bazabana akaramata.
Darest yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik yari ahuriyemo na mugenzi we, witwa Malo Junior, ariko baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2023.



