Umunyemari Jeff Bezos yungutse miliyari 24 z’Amadorali mu munsi umwe kubera ko ikigo cya Amazon yashinze cyaciye agahigo k’uko imigabane yacyo yazamutse cyane kurusha uko byahoze.
Tariki ya 31 Ukwakira 2025, iki kigo cyatangaje ko inyungu cyabonye kuri uwo munsi zazamutseho 11,5%, ibi byatumye umugabane umwe w’iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane rya Wall Street, ugera ku madorali 248,60.
Amazon yaherukaga gukora aka gashya muri Mata 2025 aho bwo inyungu zayo zageze kuri 12% mu munsi umwe. Abahanga mu bijyanye n’ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane bagaragaza ko imigabane y’iki kigo nikomeza kuzamuka bishobora kuzarenga amateka cyigeze gukora mu Ugushyingo 2022 aho bwo inyungu zageze kuri 12,1%.
Ku wa 30 Ukwakira, nibwo Amazon yasohoye raporo y’urwunguko yerekanaga ko bungutse amafaranga menshi aruta ayo bari biteze ndetse n’ayo inzobere ku isoko ry’imari n’imigabane zari ziteze.
Ni ukuvuga ngo Amazon igaragaza ko yari yiteze kwinjiza miliyari 177,9 z’Amadorali ariko bakaza kwinjiza agera kuri miliyari 180,2$.
Ibintu byatumye abashoramari batandukanye bagirira icyizere iki kigo cya Amazon cyane cyane kubera ko kimaze igihe gitanga serivisi nziza z’Ubwenge Buhangano.
Ubwo rero isoko ry’imari n’imigabane ryafungurwa muri Amerika kuri uyu wa 31 Ukwakira, abantu benshi batangiye kugura imigabane ya Amazon bituma inyungu zayo zitumbagira zigera kuri 11,5%.
Ku rundi ruhande byatumye Umuherwe Bezos washinze iki kigo cya Amazon ndetse akaba anafitemo imigabane ingana na 8% byayo byose azamura agaciro cyane kubera ko yahise yinjiza agera kuri miliyari 24 z’amadorali ku munsi umwe.
Amazon kimwe n’ibindi bigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi birimo Nvidia, Google na Microsoft bimaze igihe byarahinduye imikorere yabyo aho bisigaye byibanda mu gukora ibikoresho cyangwa gutanga serivisi zishingiye kuri AI bisigaye bituma inyungu yabyo izamuka cyane ku isoko ry’imari n’imigabane.


https://shorturl.fm/FKp1C
https://shorturl.fm/vHdbk