RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko abarimo Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, (FERWAFA) na mugenzi we warushinzwe ibikoresho mu ikipe y’igihugu (Amavubi) bari mu maboko y’Ubugenza cyaha bwa (RIB).
Mu gicamunsi cyo kuwa kabiri i Taliki 16 Nzeri 2025 binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa (X), Urwego rw’ubugenza cyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi, ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, Kalisa Adolphe wari Umunyamabanga wa (Ferwafa) na mugenzi we Tuyisenge Eric uzwi nka ‘Cantona’, bari gukorwaho iperereza ku byaha birimo Ruswa n’ibindi.
Iperereza bombi bari gukorwaho, rishingiye ku byaha bitandukanye bombi bakekwaho, birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Kalisa yari Umunyamabanga wa FERWAFA ucyuye igihe, Tuyisenge Eric ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi.

Aba bombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro.
Urwego rw’Ugugenzacyaha RIB rwavuze ko iperereza kuri ibi byaba bakekwaho rikomeje, mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Itangazo rya RIB, risoza rivuga ko ikomeza kuburira abantu kwirinda gukoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo, mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko

https://shorturl.fm/3VZ8g