Umukinnyi w’umunyarwanda Rafael York yerekeje muri Koreya y’Epfo

Rafael York ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yerekeje muri FC Anyang yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Koreya y’Epfo avuye muri IK Oddevold yo muri Suède.

Iyi kipe, tariki ya 27 Werurwe 2026, ni bwo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza uyu mukinnyi w’imyaka 27 kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati.

‎‎Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Rafael York yemereye abakunzi bayo ko azatanga umusaruro watumye agirirwa icyizere.

‎Yagize ati “Nishimiye kujya muri FC Anyang. Nzi neza akazi kantegereje n’icyo ikipe insaba. Nzakora byose kandi ntange imbaraga zanjye kugira ngo tugere ku ntego z’ikipe.”

‎York utarahamagawe mu Ikipe y’u Rwanda yitegura imikino ya FIFA Series 2026, asanze FC Anyang iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atanu muri Shampiyona ya Koreya y’Epfo igeze ku Munsi wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *