Kathia uzwi muri ’Mackenzies’ yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi – AMAFOTO

Kathia Uwase Kamali wamenyekanye mu itsinda ’Mackenzies’ witegura kurushinga na Adonis Jovon Filer, yakorewe ibirori byo gusezera inshuti ze bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Bachelorette Party’.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025. Byitabiriwe na benshi mu nshuti ze ndetse n’abavandimwe be.

Byabaye kandi nyuma y’aho we na Adonis Filer wamenyekanye mu makipe atandukanye muri Basketball y’u Rwanda, banamaze kwemeranya kubana, ndetse bakaba bafitanye ubukwe ku wa 5 Nzeri 2025.

Adonis yambitse impeta y’urukundo Kathia Kamali ku wa 1 Mutarama 2025. Ni inkuru uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Kathia ubwo yambikwaga impeta, yari kumwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuvandimwe we, Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we, Michael Tesfay.

3 thoughts on “Kathia uzwi muri ’Mackenzies’ yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi – AMAFOTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *