Ish Kevin yasanze Ariel Wayz muri Universal Music Group

Ish Kevin yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na ‘Universal Music Group,’ sosiyete ikomeye ku Isi mu bijyanye no gufasha abahanzi, igiye kujya imufasha mu bijyanye n’ubuhanzi bwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 nibwo Ish Kevin yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, rihamya ko bamaze gusinyana amasezerano na ‘Universal Music Group,’ Ishami rya East Africa.

Amasezerano ya Ish Kevin arimo ko bagomba kumukorera indirimbo ndetse no kumufasha kuzigurisha.

Ish Kevin abaye umuhanzi wa kabiri ukomoka mu Rwanda usinyishijwe na Universal Music Group, Ishami rya East Africa, nyuma ya Ariel Wayz.

Mbere yo gusinya muri Universal Music Group, Ish Kevin yari asanzwe akora umuziki abinyujije muri sosiyete yashinze ya Trapish Music.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *