Ibyo wamenya kuri Filime ‘The Bridge of Christmas’ izagaragaramo musaza wa Alyn Sano

Sano Panda utunganya indirimbo akaba n’umuvandimwe w’umuhanzikazi Alyn Sano ni umwe mu bakinnyi b’imena bazagaragara muri filime y’urukundo yitwa ‘The Bridge of Christmas’ aho azaba akundana na Irakoze Ariane Vanessa umaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Sinema Nyarwanda ni kimwe mu biri gutera intambwe ikomeye muri ibi bihe bitewe na Televiziyo ya Zacu yaje ifite uwo mwihariko gusa.

Mu ntangiro z’uku kwezi ubwo bizihizaga imyaka itatu iyi televiziyo ishinzwe bamurikiye itangazamakuru zimwe muri filime nshyashya bafite, higanjemo i nshyashya hamwe n’izindi zari zisanzwe ariko zavuguruwe mu buryo bugezweho.

Muri Filime nshya berekanye harimo iyitwa ‘The Bridge of Christmas.’ Iyi ni filime yiganjemo udushya two mu rukundo, izaba ifite iminota 90, ikaba izatangira kwerekanwa kuri Zacu Tv muri uyu mwaka mu kwezi kwa Ukuboza (12) mu bihe by’iminsi mikuru.

Sano Panda, musaza wa Alyn Sano aba akina muri iyi filime yitwa Amani, aho azakundana n’umukobwa witwa Samantha (Irakoze Ariane Vanessa) baba barahuriye mu mujyi wa Kigali bose bari mu biruhuko by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Samantha agaruka iwabo mu rugo nta cyizere cy’urukundo agifite kubera aba yarabibabariyemo, muri we yumvaga ko urukundo aricyo kintu cya nyuma atateganyaga ariko biza guhinduka ubwo yahuraga na Amani, umusore wamwitayeho cyane bigatuma agarura icyizere.

Kubwitaho, ku mukorera ibitangaza byatumye Samantha yongera kubona ibimeze nk’ubufindo mu rukundo yongera kumwenyura, bimubera ibihe bidasanzwe byongera kumutera imbaraga zo gukunda nanone.

Iyi filime yanditswe n’abantu batatu aribo ‘Misago Wilson, Bernard Musabe na Gisa Ntaganzwa Innocent’.

Abakinnyi bazayigaragaramo harimo Irakoze Ariane Vanessa, Panda Sano, Saranda Umutoni Olive, Eliane Irakoze na Tuyishime Valens. Uwayiyoboye ni uwitwa Dusabe Busine Israel.

Sano Panda na Ariane Vanessa nibo bakinnyi b’imena muri iyi filime
Iyi filime yatunganyijwe na Zacu Entertainment
The Bridge of Christmas izerekanwa mugihe cy’iminsi mikuru
Amani atuma Samantha yongera kwizerera mu rukundo
The Bridge of Christmas izerekanwa kuri Zacu TV

2 thoughts on “Ibyo wamenya kuri Filime ‘The Bridge of Christmas’ izagaragaramo musaza wa Alyn Sano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *